Umugaba Mukuru w’ingabo za Nigeria Alex Badey yatangaje ko iki gihugu cyagiranye amasezerano na Boko Haram yo guhagarika imirwano ndetse uwo mutwe ukarekura abakobwa b’abanyeshuri wafashe bugwate muri Mata uyu mwaka.
Kuba bariya bakobwa 219 bashimutiwe ahitwa Chibok mu Majyaruguru ya Nigeria baba bagiye kurekurwa byanatangajwe n’Umunyamabanga wa Perezidansi ya Nigeriya Hassan Tukur.
Yagize ati “Boko Haram yatangaje ko igiye guhagarika imirwano nyuma y’ibiganiro twagiranye.”
Aba banyeshurikazi bafashwe bugwate tariki ya 14 Mata 2014. Ugushimutwa kwabo kwatumye habaho ubukangurambaga bunyuranye n’igitutu cyashyirwaga kuri Boko Haram binyuze mu nyito yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yiswe “Bring back our girls” (murekure abakobwa bacu) n’ubwo nta kintu gifatika byatanze icyo gihe.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko mbere gato muri iki cyumweru Ijwi rya Amerika ryari ryatangaje ko Guverinoma ya Nigeria iri mu biganiro by’uko abo bakobwa barekurwa ndetse no guhagarika imirwano.
Umujyanama wa Perezida Goodluck Jonathan yari yatangaje ko ibyo biganiro biri kubera muri Arabia Saoudite babifashijwemo na Perezida wa Tchad Idris Deby hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Camerour.



















TANGA IGITEKEREZO