Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), Safari Innocent, yavuze ko inama ya 29 y’Abaminisitiri ba EAC yateraniye i Arusha-Tanzania muri Nzeri 2014 yasabye ko habaho ivugururwa ry’amwe muri ayo masezerano yagaragayemo amakosa.
Yongeyeho ko mu mishyikirano y’amasezerano y’isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba hari udukosa twabayeho tugaragara mu gihe cyo kuyashyira mu bikorwa.
Yagize ati “Dutangiye gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange cyane cyene mu bijyanye na serivisi hari udukosa twabayeho nko kujya gutanga serivisi mu kindi gihugu bikeneye ko uba uhibereye, ibi byari byagereranijwe cyangwa byafatanyijwe n’urujya n’uruza rw’abakozi kandi atari byo, ikindi ni uko muri serivisi 12 zagombaga kuganirwaho haganiriweho 7 gusa izi rero na zo tugomba kuziganiraho vuba kuko twihaye impera z’umwaka wa 2015 kuba twashyize mu bikorwa ibyo twemeranyije’’.
Inzobere mu by’amategeko y’ubucuruzi mpuzamahanga, John Bosco Kanyangoga yagize ati “Umuntu ujya gutanga serivisi mu kindi gihugu ntagomba gufatwa nk’umukozi, urugero umunyamategeko, umwubatsi, umuganga ashobora kuva hano mu Rwanda akajya muri Kenya agatanga serivisi ntafatwe nk’umukozi ndetse ntiyakwe ibyangombwa by’umukozi.”
Yakomeje avuga ko urwego rw’abikorera rwatangiye gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’abikorera ku giti cya bo muri EAC yemeza ko bikazafasha u Rwanda mu kuzamura ubukungu.
Inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ine iteraniye i Kigali kuva tariki 6 kugeza ku itariki 9 Nyakanga igamije kureba uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya EAC cyane cyane mu rujya n’uruza rwa serivisi igeze.
Iyi nama nyuma yo kubera mu Rwanda ikazakomereza no bindi bihugu bigize EAC hagamijwe kunoza amasezerano y’isoko rusange rya EAC nyuma y’amakosa yagaragaye mu kuyashyira mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO