Ibi yabivuze mu ijambo yatanze ku wa 6 Mutarama 2025 mu nama ngarukamwaka y’abahagarariye iki gihugu mu mahanga, aho yavuze ko ibihugu byo mu gace ka Sahel "byibagiwe" gushimira u Bufaransa ku ruhare bwagize mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba iri muri ako gace.
Yavuze ko iyo bitaba ingabo z’u Bufaransa, bimwe mu bihugu byo muri aka karere ’bitari kuba bigifite ubusugire bwabyo’, asa nk’uca amarenga ko byari bukaba biri mu maboko y’imitwe y’iterabwoba, ariko u Bufaransa bukaba bwarabitabaye.
Mu gusubiza iyi mvugo bamwe bashimangira ko ifitanye isano n’imyitwarire yaranze u Bufaransa mu gihe cy’ubukoloni, ibihugu bitandukanye nka Tchad na Senegal biri mu byamaganye aya magambo ya Macron.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad, Abderaman Koulamallah, yavuze ko amagambo ya Macron asuzugura Afurika. Ati “Tchad yababajwe bikomeye n’amagambo yavuzwe vuba aha na Perezida w’u Bufaransa, yerekana ko asuzuguye Afurika n’Abanya-Afrika,"
Yongeyeho ati "Abategetsi b’u Bufaransa bagomba kwiga kubaha Abanyafurika no kwemera agaciro k’ukwitanga kwabo."
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yavuze ko u Bufaransa bwagize uruhare mu "guhungabanya ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika nka Libya" byateye "ingaruka z’akaga" mu mutekano w’agace ka Sahel.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!