00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo ya Gen Muhoozi yakururiye Uganda kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2026 saa 07:22
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyibasiwe cyane n’ibitero by’ikoranabuhanga, nyuma yo gutangaza ko ashyigikiye Israel mu ntambara ihanganyemo na Iran.

Ibi Gen Muhoozi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2026.

Yavuze ko “nyuma y’ubutumwa bwanjye nashyize kuri Twitter wa munsi nshyigikira Israel, igihugu cyacu cyibasiwe cyane n’ibitero by’ikoranabuhanga. Tuzabikoraho iperereza byose.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko “Tuzafata ingamba zikomeye zo kurwanya abagabye ibi bitero cyangwa ababishyigikiye.”

Uyu mugaba mukuru w’ingabo ntiyigeze atangaza aho ibi bitero bituruka, gusa Iran ni kimwe mu bihugu bizwiho kugaba byinshi.

Ku wa 26 Werurwe 2026 nibwo Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ari inyuma ya Israel mu ntambara iki gihugu kigiye kumara ukwezi gihanganyemo na Iran ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intambara Israel ihanganyemo na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Imaze kugwamo abarenga 3.200 barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi bakuru ba Iran.

Amagambo ya Gen Muhoozi yakururiye Uganda kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages