Irekurwa rya Bongo rikurikiye ibiganiro byabayeho hagati ya Perezida wa Angola, Joao Lourenco ndetse na Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Gabon nyuma y’uko anayiyoboye mu nzibacyuho, Brice Oligui Nguema.
Ubutumwa bwasohowe na Perezidansi ya Angola kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Bongo n’umuryango we bageze ku kibuga cy’indege i Luanda, nyuma y’uko bari bafungiye iwabo kuva ubutegetsi bwahirikwa mu Kanama 2023. Buti "Umuryango wa Bongo warekuwe, ndetse wasesekaye i Luanda."
Bongo yari afunganywe n’umugore we, Umufaransakazi Sylvia w’imyaka 62, ndetse n’umuhungu wabo Noureddin w’imyaka 33, bashinjwaga kunyereza umutungo w’igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!