00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ali Bongo wari umaze igihe afungiye iwe yarekuwe, aruhukira muri Angola

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 May 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola.

Irekurwa rya Bongo rikurikiye ibiganiro byabayeho hagati ya Perezida wa Angola, Joao Lourenco ndetse na Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Gabon nyuma y’uko anayiyoboye mu nzibacyuho, Brice Oligui Nguema.

Ubutumwa bwasohowe na Perezidansi ya Angola kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Bongo n’umuryango we bageze ku kibuga cy’indege i Luanda, nyuma y’uko bari bafungiye iwabo kuva ubutegetsi bwahirikwa mu Kanama 2023. Buti "Umuryango wa Bongo warekuwe, ndetse wasesekaye i Luanda."

Bongo yari afunganywe n’umugore we, Umufaransakazi Sylvia w’imyaka 62, ndetse n’umuhungu wabo Noureddin w’imyaka 33, bashinjwaga kunyereza umutungo w’igihugu.

Ali Bongo yarekuwe
Ali Bongo n'umugore we Sylvia bari bamaze igihe bafungiye mu rugo rwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .