00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algérie: Boualem Sansal wafunzwe bigateza impagarara muri politike yababariwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 November 2025 saa 05:39
Yasuwe :

Perezid awa Algérie, Abdelmadjid Tebboune, yababariye umwanditsi Boualem Sansal ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Algérie wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

Perezidansi ya Algérie yatangaje ko Boualem Sansal yasabiwe imbabazi na Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier.

Sansal yatawe muri yombi mu 2024, urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guhungabanya ubumwe bw’abaturage.

Uyu mugabo wahakanye ibyaha yarezwe yavuze ko atigeze agambirira guhutaza ubutegetsi bwa Algerie cyangwa inzego zayo.

Itangazo rya perezidansi ya Algérie rivuga ko u Budage buzatanga ibisabwa byose ngo Sansal asubizwe mu Bufaransa no ku byerekeye ubuvuzi. Bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 81 arwaye cancer.

Ifungwa rya Sansal ryatumye umubano wa Algérie n’u Bufaransa urushaho kuba mubi, nyuma y’uko u Bufaransa bwari bumaze iminsi mike bwemeje ko Maroc ari yo nyir’ubutaka impande zombi zimaranira muri Western Sahara.

Boualem Sansal wari ufungiye muri Algerie yahawe imbabazi na Perezida Tebboune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages