Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane nyuma y’umunsi umwe Algeria ihagaritse amasezerano yari ifitanye na Espagne yo gukumira abimukira.
Algeria kandi yahagaritse kuvana ibicuruzwa muri Espagne mu gihe cyose ikibazo kitarakemuka.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye Algeria kwisubiraho, ikagana inzira y’ibiganiro mu gukemura ikibazo.
Espagne niyo yahoze ikoloniza Sahara y’Iburengerazuba mbere y’uko Sahara yomekwa kuri Maroc mu 1975. Kuva ubwo Maroc na Algeria byakunze kurebana ay’ingwe bipfa icyo gice.
Algeria ishyigikiwe umutwe wa Polisario ugamije ubwigenge bwa Sahara y’Iburengerazuba mu gihe Maroc yo ivuga ko ari agace kayo.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Espagne yemeje ku mugaragaro ko ishyigikiye umugambi wa Maroc wo guha ubuyobozi bwihariye agace ka Sahara y’Iburengerazuba aho kuyiha ubwigenge busesuye.
Byarakaje Algeria ndetse ihamagaza ambasaderi wayo muri Espagne.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!