Dr. Bouraui w’imyaka 45, akaba n’umubyeyi w’abana babiri, yahamijwe n’urukiko guharabika Isilamu no gutuka Perezida wa Algeria, maze akatirwa gufungwa imyaka ibiri.
Uyu mugore ni umwe mu bakoze imyigaragambyo yiswe Hirak yakuye Perezida Abdelaziz Bouteflika ku butegetsi mu 2019.
Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bavuze ko Dr. Bouraui yajuririye icyemezo cy’urukiko bityo akaba atahise afungwa.
Mu mwaka ushize, Dr Bouraoui yari yarafunzwe, ariko muri Kamena 2020 aza kurekurwa by’agateganyo.
Biravugwa ko kugeza ubu, muri Algeria abasaga 70 bari muri gereza, bazira imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Abdelaziz Bouteflika wahoze ari Perezida.
Barimo kandi n’abandi bafunzwe bazira kwigaragambya basaba ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!