Perezida w’Algeria, Abdelaziz Bouteflika, yunamiye uyu mugabo ari igihangange witangiye bikomeye ukwishyira ukizana kwa Algeria, kuri ubu wari ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu mukambwe witabye Imana ku myaka 89, akaba yarishwe n’uburwayi ahitwa Lausanne mu Busuwisi, nyuma yo gusimbuka impfu zitandukanye guhera mu mwaka wa 1950.
Yanyuze mu nzira y’inzitane
Uyu mugabo ni umwe mu bashinze ishyaka National Liberation Front (FLN), yaje kwitandukanya na Guverinoma nshya mu mwaka wa 1962. Muri Nzeri 1963 yashinze ishyaka ’Socialist Forces Front(FFS),’ ryaharaniraga kugira Leta igizwe n’amashyaka menshi.
Mu mwaka wa 1964 yarafunzwe ndetse akatirwa n’igihano cyo gupfa,aho yaje gucika muri Gereza ya El Harrach muri 1966 maze ahungira mu Busuwisi. Uyu mugabo yagarutse muri Algeria mu 1988 maze yongera guhunga igihugu nyuma yo kwicwa kwa Perezida Mohamed Boudaif mu mwaka wa 1992, ariko nyuma yagarutse mu gihugu cye.
Algeria yabonye ubwigenge bigoranye
Igitekerezo cyo kwibohora cyatangiye mu 1918 ariko birinda bigeza mu mwaka wa 1945 nta na kimwe gikozwe kuko Abafaransa batabishakaga.
Mu mwaka wa 1954 ishyaka uyu mugabo yari arimo ryatangije intambara yo kurwanya abakoloni b’Abafaransa. Kutava ku izima kw’Abafaransa ndetse no gukomeza umutsi kw’Abanya-Aligeria byatumye haduka intambara ikomeye yo kwibohoza n’ibitero bitandukanye kugeza mu1957.
Nyuma yo kubiharanira bikomeye iki gihugu cyaje kubona ubwigenge mu mwaka wa 1962.



















TANGA IGITEKEREZO