Binyuze muri ubu bufatanye, urubyiruko rutandukanye rwo ku Mugabane wa Afurika ruzahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse runahabwe impamyabumenyi zemewe ku rwego mpuzamahanga.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko mu 2030, imirimo igera kuri miliyoni 230 izaboneka icyo gihe izajya isaba kuba nibura umuntu afite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko muri iyi gahunda yiswe ‘4Africa Digital Skills’ hazibandwa ku guhugura abanyeshuri n’abarimu bo mu bigo bya AIMS-NEI mu Rwanda, Ghana, Cameroon, Senegal na Afurika y’Epfo.
Iyi gahunda igamije kuziba icyuho kikigaragara muri Afurika mu bijyanye n’ubumenyi abantu bafite mu gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa iSQI, Stephan Goericke, yavuze ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bazageza urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika kuri byinshi .
Yagize ati “Hamwe na AIMS NEI intego ni uguha ubumenyi bwihariye mu by’ikoranabuhanga abakunzi baryo haba mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, kandi twizeye ko bizateza imbere umuco wo guhanga udushya, guhanga imirimo ndetse n’abakozi.”
Binyuze muri ubu bufatanye, iSQI izajya itanga ibizamini ku bigo byose bya AIMS-NEI n’amashami yayo.
Umuyobozi Mukuru wa AIMS-NEI, Lydie Hakizimana, yavuze ko ikoranabuhanga ari urufunguzo rw’inzira nshya yo kuzamura ubukungu mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Rifasha guhanga udushya, guhanga imirimo no koroshya serivisi zimwe. Afurika ifite amahirwe yihariye yo gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere no guhanga udushya.”
Yavuze ko ubu bufatanye bwa AIMS na iSQI buzaba igikoresho cyo kubaka ejo hazaza heza h’Umugabane wa Afurika.
Lydie Hakizimana yakomeje agira ati “Twishimiye ko tugiye kugira uruhare mu guha urubyiruko rwa Afurika ubumenyi bw’ikoranabuhanga bukenewe buzabafasha kuzaba abahanga udushya mu myaka izaza, babe ba rwiyemezamirimo ndetse n’abayobozi mu bukungu bw’Isi.”
Ikigo International Software Quality Institute (iSQI GmbH) kiza ku isonga mu gutanga ibizamini n’impamyabumenyi mpuzamahanga ku Isi, gifite icyicaro mu Budage n’amashami hirya no hino.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!