Kyagulanyi wamamaye ku izina rya Bobi Wine yashyize amashusho kuri X avuga ko kuva ku wa 15 Mutarama 2026 akiva gutora, urugo rwe rwabanje kuzengurukwa n’abashinzwe umutekano, ndetse nyuma bakuraho camera zifata amashusho, bigeze mu ijoro binjira ku ngufu mu gipangu cye.
Bowi Wine yavuze ko akibibona yakoresheje ubumenyi afite ashobora kuva mu nzara z’aba basirikare n’abapolisi ndetse ubwo yafataga amashusho ku wa 17 Mutarama, yari ahantu hatekanye.
Nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu bigaragaza ko Museveni yagize 71,6% agakurikirwa na Bobi Wine wagize 24,72%, Gen Muhoozi yahise yandika kuri X ko nta muntu uri guhiga Kyagulanyi.
Ati “Ahantu hatekanye ni mu bwiherero bwawe? Kuko nta muntu n’umwe uri kuguhiga”
Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira muri Uganda, Bobi Wine yatangaje ko abayoboke benshi b’ishyaka rye bafunzwe abandi barakubitwa bikomeye.
Kugeza igihe hatangazwaga amajwi ya nyuma byavugwaga ko imvururu zabaye muri Uganda nyuma y’amatora zaguyemo abantu 12.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!