Ibi OMS ibitangaje nyuma y’uko hakomeje kugenda hagaragara ubwandu bushya mu bihugu byagiye byoroshya ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ibi nibyo iheraho ivuga ko muri Afurika iki cyorezo gishobora kurenga igaruriro mu gihe ibihugu byaba bikomeje gufungura ibikorwa bitandukanye ubutitsa.
Nubwo uyu muryango usaba ibihugu bya Afurika kwigengesera igihe bikomorera ibikorwa bimwe na bimwe, unavuga ko uyu mugabane udakwiye kongera gushyiraho ibihe bya Guma mu rugo kuko nabyo byawushegesha.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, yizeza ko hari uburyo bwashyizweho kugira ngo ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane bizabashe kubona urukingo mu buryo bworoshye.
Kugeza ubu ku mugabane wa Afurika harabarirwa abantu miliyoni 1.6 banduye Covid-19 ndetse n’abasaga ibihumbi 39 bishwe nayo.
Nubwo Afurika itakozweho cyane n’icyorezo cya Covid-19 mu bijyanye n’umubare w’abayandura ndetse n’abo ihitana, impuguke zivuga ko ingaruka z’iki cyorezo kuri uyu mugabane zigaragarira cyane mu bijyane n’ubukungu.
Banki y’Isi yakoze ikigereranyo yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzasubira inyuma mu buryo bukomeye ku nshuro ya mbere mu myaka 25 biturutse kuri Coronavirus.
Imibare ya Banki y’Isi yo ku wa 9 Mata igaragaza ko ubukungu bwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bwagizweho ingaruka zikomeye na Coronavirus ndetse ko buzamanuka ku kigero cya -2.1% na -5.1% buvuye kuri 2.4% bwariho mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!