00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yateye utwatsi ikirego Abanya-Ghana bayireze muri ICC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2026 saa 10:44
Yasuwe :

Afurika y’Epfo yateye utwatsi ikirego Abanya-Ghana babiri bagejeje ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, basaba ko hakorwa iperereza ku rugomo rwibasira abanyamahanga.

Palgrave Boakye-Danquah wahoze ari umuvugizi wa Guverinoma ya Ghana mu by’imiyoborere n’umutekano, na Emmanuel Kotin, impuguke mu kurwanya iterabwoba, bavuga ko ihohoterwa rikorerwa abimukira muri Afurika y’Epfo biri ku rwego rw’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Itangazo bashyize hanze rigira riti “Hashize imyaka Abanyafurika bicwa, bakubitwa kandi birukanwa muri Afurika y’Epfo.”

Banenze inzego za Leta kuba zitarabashije gukumira, gukora iperereza no guhana ababigiramo uruhare.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ko icyo kirego kitujuje ibisabwa n’amategeko ya ICC, ishimangira ko inkiko z’igihugu zifite ubushobozi bwo gukemura ibyo bibazo.

Afurika y’Epfo yahakanye ibijyanye n’irondaruhu, urugomoa rukorerwa abanyamahanga n’ibijyanye no kudahana ishinjwa.

Iki kibazo cyongereye umwuka mubi hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo. Ghana iri mu bihugu bya mbere byacyuye abaturage babyo nyuma y’imyigaragambyo y’abarwanya abimukira. Yavuze ko umwe mu baturage bayo yishwe, ariko Afurika y’Epfo irabihakana. Kenya, Malawi, Nigeria na Uganda na byo byacyuye bamwe mu baturage babyo babaga muri Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo yavuze ko abantu 53000 bu mu bihugu bitandukanye basubijwe iwabo ariko AFP yo yavuze ko amakuru aturuka mu nzego z’abinjira n’abasohoka yerekana ko abantu ibihumbi 160 bavuye muri Afurika y’Epfo mu mezi abiri ashize.

Abigaragambya bashinja abimukira kongera ubushomeri, ibyaha no kuba umutwaro kuri serivisi rusange. Loni yo yasabye ko abimukira batagirwa urwitwazo rw’ibibazo by’ubukungu n’imibereho.

Perezida Cyril Ramaphosa yamaganye ibyo bikorwa by’urugomo, asaba abaturage kutihanira. ECOWAS na yo yasabye Afurika y’Epfo guhagarika ihohoterwa no kurinda abanyamahanga. ICC ntiratangaza niba izakira iki kirego.

Abanya-Ghana bareze Afurika y'Epfo muri ICC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages