Perezida Cyril Ramaphosa kuri uyu wa Mbere yatangaje ko imyitwarire mibi y’abagana utubari ari imwe mu byatumye ubwandu bukomeza kwiyongera muri icyo gihugu.
Yategetse ko utubari n’ahandi hagurishirizwa inzoga guhera kuri uyu wa Kabiri hafungwa, keretse abagura inzoga zo kujya kunywera mu rugo.
Ibiterane bihuza abantu haba mu ngo no mu bice rusange byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14. Imihango yo gushyingura niyo yemewe ariko nabwo ntirenze abantu 50.
Amasaha yo kuva mu mayira nayo yashyizwe saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko, utabikoze akaba ashobora gucibwa amande cyangwa agafungwa igihe kigera ku mezi atandatu.
Perezida Ramaphosa yasabye abatuye mu duce twugarijwe cyane kwirinda ingendo, bakava mu rugo mu gihe babona ku bikenewe gusa.
Nubwo ahacururizwa inzoga hafunzwe, ubucuruzi busanzwe bwo buremewe nubwo amabwiriza yo kwirinda agomba gukomeza kubahirizwa.
Ramaphosa yavuze ko igihugu cye giteganya kubona urukingo rwa Coronavirus mu gihembwe cya kabiri cya 2021.
Muri Afurika y’Epfo abamaze kwandura Coronavirus basaga miliyoni, mu gihe abamaze gupfa basaga ibihumbi 26.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!