Abo bimukira batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe mu duce twa Mayfair na Hillbrow duherereye mu mujyi wa Johannesburg, ni abatari bafite ibyangombwa byuzuye bibemerera kuba muri Afurika y’Epfo nkuko umuvugizi wa Polisi ya Gauteng, Lt-Col Lungelo Dlamini yabitangarije Al Jazeera.
Dlamini yagize ati “ Iki ni igikorwa cyo gusaka, ni ibintu bisanzwe, ni igikorwa kigamije gukumira ibyaha.”
Yakomeje asobanura ko ubu Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka biri gusuzuma ngo birebe mu bantu bafashwe abafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu mu gihe abandi bazasubizwa mu bihugu byabo.
Uyu mukwabu wakozwe kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015, uje nyuma y’uko Perezida Jacob Zuma afashe icyemezo cyo kohereza abasirikari mu duce twibasiwe n’ihohoterwa ryakorerwaga abimukira.
Biteganyijwe ko ibikorwa by’umukwabu bizanakomereza no mu tundi duce tw’icyo gihugu.
Abimukira 4 bishwe mu byumweru bine bishize mu bwicanyi bwabakorerwaga, aho bwatangiriye mu mujyi wa Durban bukagera na Johannesburg.



















TANGA IGITEKEREZO