00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yavuze ko ubusumbane hagati y’abazungu n’abirabura bukomereye igihugu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 8 December 2025 saa 08:26
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaraje ko imyumvire y’uko abazungu bafite uburenganzira bwihariye kurenza abandi bantu ari ikibazo giteje inkeke muri iki gihugu kuko ibangamira ububasha bwo kwifatira imyanzuro muri ki gihugu ndetse ikangiza umubano w’iki gihugu n’ibindi bihugu.

Ibi yabitangaje ku wa 8 Ukuboza 2025, mu nama y’ishyaka rya ANC (African National Congress) ryagize uruhare mu kurwanya Apartheid riyobowe na Nelson Mandela.

Yagize ati “Haracyari imyumvire y’uko hari ubwoko bumwe buruta ubundi kandi abo bantu bagakomeza bashaka kubona uburenganzira gusumbya ubw’abandi. Ibyo bihura n’imyumvire y’uko abazungu basumba abirabura ndetse n’ibinyoma by’uko abazungu bicirwa muri iki gihugu.”

Ibi yabivuze mu gihe Afurika y’Epfo imaze igihe ishinjwa kurebera abazungu bo muri iki gihugu bicwa ndetse bakamburwa ubutaka bwabo mu buryo budasobanutse.

Ibi kandi byatumye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump atitabira inama ya G20 yabereye muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2025, ndetse nta muyobozi wa Amerika wayikandagiyemo.

Trump yavuze ko mu nama iteganyijwe kubera muri Amerika mu 2026, Afurika y’Epfo itazatumirwa.

Afurika y’Epfo yavuze ko nta shingiro bifite kuko iki gihugu kiri mu byashinze itsinda rya G20, ndetse izakomeza kugirana ibiganiro na Amerika byo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Itsinda rya G20 ryashinzwe mu 1999 rigamije guhuza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari bitangiye kuzamuka mu bukungu.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika kiri mu itsinda rya G20.

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko ubusumbane hagati y'abazungu n'abirabura muri iki gihugu ari ikibazo giteje inkeke ndetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages