Komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyaka rya ANC, yahamije Jacob Zuma ibyaha byo gutesha agaciro iryo shyaka kuko yifatanyije n’ishyaka rya uMkhonto we Sizwe (MK), ritavuga rumwe n’ubutegetsi, gusa yahawe ibyumweru bitatu byo kujurira icyo cyemezo.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MK, ryo ryatangaje ko ryababajwe n’uko Jacob Zuma, yirukanwe mu ishyaka bikanyuzwa mu itangazamakuru aho kugira ngo abimenyeshwe, rivuga ko ibyakozwe biteye agahinda ko nta muntu ugomba guhanwa adahari.
Jacob Zuma w’imyaka 82 yeguye ku buyobozi bw’icyo gihugu mu 2018, ashinjwa ibyaha bya ruswa.
Mu 2021, Jacob Zuma, yafunzwe azira gusuzugura urukiko nyuma yo kwanga gukorana neza n’ubugenzuzi ku iperereza ryakorwaga ku byaha bya ruswa aregwa mu gihe cy’ubuyobozi bwe bw’imyaka icyenda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!