Mu nama y’igitaraganya y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano yabereye i New York ku wa Mbere, Joyini yagaragaje uko imyitwarire ya Israel ihabanye n’ibyemezo by’ibihugu by’amahanga.
Ati “Ni uburyarya no gushaka gutera urwenya kuba Israel igaragaza ko aricyo gihugu cyonyine cyemera Somaliland mu gihe yanze kwemera Palestine nyamara mu bihugu bigize Loni hafi ya byose, byaremeje ko ari Leta yemewe mu mategeko mpuzamahanga.”
Iyo nama yateguwe ku busabe bwa Somalia nyuma y’uko Israel ku wa 26 Ukuboza yatangaje ko yabaye igihugu cya mbere kigize Loni cyemeye ku mugaragaro Repubulika ya Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Joyini yakomeje avuga ko ibikorwa bya Leta ya Israel bisenya amahame mpuzamahanga, ati “Ibikorwa byabo bisenya amahoro, nk’ibikorwa bya Leta ya Israel bikwiye kwamaganwa.”
Mu itangazo ryihariye ryashyizwe hanze n’Ikigo cya Afurika y’Epfo gishinzwe umubano mpuzamahanga n’ubufatanye (DIRCO), umuvugizi wacyo, Chrispin Phiri nawe yunze mu ryo kwamagana Israel.
Ati “Kwemera Somaliland ni ugusuzugura ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika ya Somalia, kandi ni ikibazo gikomeye ku mahoro mu ihembe ry’Afurika.”
Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Somalia yamaganye icyemezo cya Leta ya Israel ku ikubitiro, ivuga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu bivogera ubusugire bwayo. Isobanura ko Somaliland ikiri igice cy’igihugu nubwo imaze imyaka 30 ifite inzego zigenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!