Abimukira bari muri Afurika y’Epfo bamaze iminsi bibasirwa binyuze mu myigaragambyo n’urugomo rwateguwe n’abenegihugu bavuga ko babatwariye imirimo.
Iki gihugu kivuga ko abanyamahanga hafi ibihumbi 90, biganjemo abaturage ba Malawi, bavuye muri Afurika y’Epfo hagati y’impera za Kamena n’intangiriro za Kanama.
Icyakora, imibare yatangajwe na za Guverinoma zimwe zo muri Afurika igaragaza ko umubare w’abavuye muri Afurika y’Epfo ushobora kuba uri hejuru y’uwo.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo ivuga ko idashaka kwikorera yonyine umutwaro wo gucyura aba banyamahanga basubira mu bihugu bakomokamo, ahubwo ibihugu byabo byagira uruhare mu kwishyura amafaranga y’ingendo.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Afurika y’Epfo ivuga ko gushyiraho ikigo cy’agateganyo mu majyaruguru y’igihugu, hamwe n’ibikorwa byose byo gucyura abanyamahanga, byayitwaye hafi miliyari 300 z’Ama-Rand, ni ukuvuga hafi miliyoni 16 z’Amayero.
Ibihugu bimwe byiteguriye uburyo bwo gutwara abaturage babyo, ariko ibindi byagaragaje ubushobozi buke. Igice kinini cy’amafaranga yakoreshejwe cyagiye mu gukodesha za bisi zo gutwara abo bantu.
Minisitiri Leon Schreiber yavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru ibikorwa byo gucyura abantu byabaye byinshi ugereranyije na mbere.
Yasobanuye ko abayobozi ba Afurika y’Epfo “bandikiye Guverinoma ya Malawi, ndetse na Ambasade za Nigeria na Ethiopia” basaba ko bishyura igice cy’ikiguzi.
Guverinoma ya Ghana na Nigeria zari zatangaje ko bashaka gusaba Pretoria indishyi ku byangijwe cyangwa ku ngaruka abaturage babo bakuye mu rugomo rwabakorewe. Afurika y’Epfo yo yabiteye utwatsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!