00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo igiye gukoresha ikoranabuhanga ritahura abakozi ba baringa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 May 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Guverinoma ya Afurika y’Epfo igiye gutangiza uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha ibice by’umubiri w’umuntu (biometric) mu kugenzura abakozi ba Leta hagamijwe gutahura abahembwa batabaho.

Ubwo burya buje nyuma y’uko byagaragaye ko mu mwaka wa 2025 amafaranga agera kuri miliyoni 215$ yatanzwe nk’imishahara y’abantu ariko mu by’ukuri abo bantu batabaho.

Ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa ku itariki ya 15 Kamena 2026, bukazatangira bukorwa mu gihe cy’amezi abiri y’igerageza ku bakozi ba Leta bo mu nzego nkuru z’Igihugu n’abo mu ntara za Afurika y’Epfo.

Intego yabwo ni ukongera imikorere inoze, gucunga neza amafaranga ya Leta no gukumira uburiganya bundi mu mishahara.

Mbere yo guhemba abakozi ba Leta bazajya babanza kujya ahazashyirwa imashini zabugenewe zigenzura umwirondoro wabo hifashishijwe ibimenyetso by’umubiri hakarebwa ko bihura.

Afurika y’Epfo isanzwe ifite ububiko bw’amakuru y’irangamimerere n’andi y’ibirango by’umubiri by’abaturage bayo.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Afurika y’Epfo yatangaje ko icyo umukozi azajya akora ari ugushyira urutoki ahabugenewe ndetse no kwerekeza imboni ahabigenewe bihuzwa n’umwirondoro wo mu irangamimerere, hanyuma bikagereranywa n’ibiri mu mashini.

Nibijya bihura uwo muntu azajya yemezwa nk’umukozi wa Leta aho kuba umukozi wa baringa, bityo yemererwe guhembwa.

Nibidahura uwo mukozi azajya afatwa nk’uwahembwaga hagendewe ku kureba mwirondoro gusa ariko mu by’ukuri uwo mwanya nta muntu uwurimo.

Gusa hazajya habaho no kugenzura neza niba atari ikosa ryabaye mu ikoranabuhanga mu gihe umuntu yatangaga amakuru amwerekeyeho kugira ngo hatazagira ubigenderamo.

Minisitiri w’Umutekano muri Afurika y’Epfo, Leon Schreiber ati “Ubu buryo nitubukoresha neza kandi buri gihe, buzadufasha kuzigama amafaranga menshi abarirwa muri miliyari z’imisoro itangwa n’abaturage ba Afurika y’Epfo, binyuze mu gutahura abakozi ba baringa n’abandi bose bashobora kubeshya ku mishahara ya Leta.”

Yakomeje avuga ko iryo koranabuhanga riri mu murongo mugari w’icyo gihugu wo kuvugurura imikorere yacyo hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho muri serivisi nyinshi zayo.

Afurika y’Epfo igiye gukoresha ikoranabuhanga ritahura abakozi bahembwa batabaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages