00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’epfo: Eugene de Kock ruharwa mu kwica abirabura muri Apartheid yafunguwe

Yanditswe na
Kuya 31 January 2015 saa 12:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera muri Afurika y’epfo yemeye gufungurwa kwa Eugene de Kock w’imyaka 65, ruharwa mu ivangura n’ubwicanyi byakorewe abirabura (apartheid), wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 212.
Eugene de Kock yafunzwe mu mwaka w’1994, nyuma yo guhamwa n’ibyaha 89 yakoze mu gihe cy’ivangura, itotezwa n’ubwicanyi byakorerwaga abirabura, byanatumye ubwe yiyita “Umwicanyi w’igihugu (assassin d’État)”.
Eugene de Kock yari ayoboye umutwe udasanzwe wari ushinzwe guhiga bukware abatarwanyaga (…)

Minisitiri w’Ubutabera muri Afurika y’epfo yemeye gufungurwa kwa Eugene de Kock w’imyaka 65, ruharwa mu ivangura n’ubwicanyi byakorewe abirabura (apartheid), wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 212.

Eugene de Kock yafunzwe mu mwaka w’1994, nyuma yo guhamwa n’ibyaha 89 yakoze mu gihe cy’ivangura, itotezwa n’ubwicanyi byakorerwaga abirabura, byanatumye ubwe yiyita “Umwicanyi w’igihugu (assassin d’État)”.

Eugene de Kock yari ayoboye umutwe udasanzwe wari ushinzwe guhiga bukware abatarwanyaga ivangura rikorerwa abirabura (apartheid) bitaga "Vlakplaas", bakajya kubatoteza, no kubica urubozo.

Mu gifungo cy'imyaka 212 de Kock yakatiwe, yari amaze gufungwa imyaka 20 yonyine

De Kock yanasenye ibiro by’ishyaka rya ANC (ryarimo na Nelson Mandela) ryarwanyaga ivangura rikorerwa abirabura, aho akoresheje igisasu, yasenye ibiro by’iri shyaka mu Bwongereza mu 1982, akanica abantu 12.

N’ubwo na we ubwe yiyise uwmicanyi w’igihugu, Minisitiri w’ubutabera yemeye ko Eugene de Kock afungurwa agashyirirwaho ibyo kubahiriza (Liberation Conditionnelle), ibi bikaba bitakiriwe neza na benshi mu miryango y’isi, cyane cyane abasobanukiwe ubwicanyi bwakorewe abirabura muri Afurika y’epfo mbere y’umwaka w’1991.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages