00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Batangiye kwitana ba mwana ku myitozo ya gisirikare yatumiwemo Iran, bikarakaza Amerika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 January 2026 saa 02:19
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi za Afurika y’Epfo, Monde Lobese, ari mu mazi abira nyuma y’uko Iran yitabiriye imyitozo ya gisirikare yo mu mazi yahurije hamwe ingabo za bimwe mu bihugu byo mu muryango wa BRICS.

Iyo myitozo yatangijwe ku itariki 10 Mutarama 2026 ikamara icyumweru, yabereye mu mazi ya Afurika y’Epfo igamije gukarishya ubumenyi mu by’umutekano w’inzira z’ubwikorezi bwo mu mazi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yitabiriwe n’ingabo za bimwe mu bihugu bigize BRICS idacana uwaka na Amerika birimo Afurika y’Epfo yayakiriye, u Bushinwa, u Burusiya, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu na Iran.

Ni ibintu byakiriwe nabi na Amerika ibihuza n’imyigaragambyo ikomeye iri kubera muri Iran, igaragaza ko kuba Afurika y’Epfo yemereye ingabo za Iran kwitoreza mu mazi yayo ari kujya ku ruhande rumwe n’ubutegetsi bwica abaturage babwo no gushyigikira iterabwoba.

Ikinyamakuru Sunday Times cyatangaje ko Lobese ari mu mazi abira aho bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta bavuga ko yaba yarakoze ibinyuranyije n’inyungu z’igihugu.

Gusa ku rundi ruhande bivugwa ko Lobese yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ayimenyesha iby’iyo myitozo ya gisirikare, yemeza ko Iran na yo yemerewe kwitabira.

Hari andi makuru ariko avuga ko Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo akimara kubona uko imyigaragambyo ikomeje ifata indi ntera muri Iran yakoranye inama bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo n’abandi, maze atanga amabwiriza ko Iran itagomba kwitabira ya myitozo ngo yohereze abasirikare.

Yategetse ko ahubwo igomba kugirwa indorerezi, kimwe na Bresil, Ethiopia na Indonesia bikohereza gusa abantu bakurikirana uko imyitozo iri kugenda.

Umuvugizi w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Siphiwe Dlamini yavuze ko Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga yashyizeho akanama k’ubugenzuzi kagomba gusuzuma icyo kibazo kagatanga raporo mu minsi irindwi.

Ati “Bitewe n’uburemere bw’iki kibazo n’ibitangazwa n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ingabo yashyizeho akanama k’ubugenzuzi kugira ngo gasuzume ikibyihishe inyuma kandi kemeze niba amabwiriza ya Perezida ataratanzwe nabi cyangwa se yarasuzugwe.”

Hari bamwe bayobozi mu gisirikare cya Afurika y’Epfo bo bavuga ko iyo myitozo yateguwe n’ishami rishinzwe ibikorwa bihuriweho by’ingabo atari ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi.

Bagaragaje ko Lobese nta bubasha yari afite bwo gukuramo Iran ndetse ko n’amabwiriza ya Perezida Ramaphosa ari iryo shami yohererejwe bityo ko ari ryo ryakabibajijwe.

Lobese wagizwe umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi za Afurika y’Epfo mu 2022 yanze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo.

Iki kibazo cy’imyitozo y’ingabo zo mu bihugu bya BRICS cyarushijeho kuzambya umubano wa Afurika y’Epfo na Amerika umaze iminsi umeze nabi by’umwihariko kuva Donald Trump asubiye ku butegetsi.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi za Afurika y’Epfo, Monde Lobese, ari mu mazi abira nyuma y’uko Iran yitabiriye imyitozo ya gisirikare yabereye mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages