Polisi yatangaje ko icyo gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026. Abagabo umunani bataramenyekana ni bo bakekwaho kukigaba. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro kugira ngo bitabweho.
Polisi yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwa, ariko CNN yatangaje ko nta muntu wari wafatwa.
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyaba cyateye icyo gitero.
Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike abandi bantu 11 biciwe mu gitero cyabereye mu nzu iri mu majyepfo y’Umujyi wa Durban. Muri Kamena uyu mwaka, abandi 12 biciwe mu gace kegereye Johannesburg.
Imibare ya polisi yo muri Afurika y’Epfo igaragaza ko hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, impuzandengo y’abantu bicwaga muri icyo gihugu buri munsi yari 58.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!