Ingoma ya cyami nta bubasha bukomeye ikigira mu mitegekere y’igihugu ariko Abazulu baracyayiha agaciro gakomeye.
Ubwami bw’Abazulu bufite amateka akomeye ku isi dore ko ari bwo bwatsinze ingabo z’Abongereza mu ntambara yo mu 1879 yabereye ahitwa Isandlwana. Izindi ntambara zakurikiye iyi zabaye mbi ndetse zamenekeyemo amaraso menshi.
Umwami w’Abazulu wari usanzwe, Zwelithini, yapfuye umwaka ushize akaba yari afite abagore batandatu ndetse yategetse mu myaka irenga kimwe cya kabiri cy’ikinyejana.
Umuryango w’ibwami wacitsemo ibice bitatu, buri kimwe gifite umuhungu gishyigikiye muri batatu ba Zwelithini bahabwaga amahirwe yo gusimbura se.
Misuzulu w’imyaka 48 ni we byarangiye yimitswe ariko abo mu muryango we bavugaga ko atari we ukwiye kwima ingoma ya se kuko atari we yayiraze ubwo yari akiriho.
Abantu babarirwa mu bihumbi bari bateraniye ku ngoro y’ubwami ya KwaKhangelamankengane kuri uyu wa Gatandatu bakurikiranye umuhango wo kumurikwa kw’uyu mugabo imbere y’abazima n’abapfuye nk’umwami w’Abazulu.
Yagombaga kwambara uruhu rw’intare yahize akayica, igikorwa cy’ingenzi kigaragaza ko ari we koko ukwiriye. Inka zirenga 10 zabazwe hitegurwa uwo muhango ukomeye.
Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha azakirwa na guverinoma mu bindi birori bitandukanye n’ibya gakondo nk’uko BBC yabitangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!