00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malema yashimangiye ko Ingabo za Afurika y’Epfo ziri gusebera muri RDC, asaba ko zitaha

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 January 2025 saa 03:49
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema, yongeye gusaba ko Ingabo za Afurika y’Epfo ziri kwifatanya n’umutwe wa FDLR mu guhangana na M23, zicyurwa kuko ’ubutumwa zirimo bufite ikibazo’ kandi zikaba zaroherejwe nta bikoresho zifite.

Mu ijambo yagejeje ku nama nyobozi y’iri shyaka, Malema yavuze ko "Turi mu makimbirane tutazi, tukohereza abasirikare bacu guhangana n’umutwe witwaje intwaro ubarusha ibikoresho. Turi gusebera muri RDC."

Uyu muyobozi yongeyeho ko "Uruhare rwacu mu gushaka amahoro muri RDC rushidikanywaho."

Ati "Nta mahoro yagezweho binyuze mu kohereza abasirikare [ku rugamba]."

Malema yavuze ko igisirikare cya Afurika kitari muri RDC kugarura amahoro, ati "Ntabwo igisirikare cya Afurika y’Epfo kiri muri RDC kugarura amahoro, ahubwo turi kugira uruhare mu makimbirane amaze imyaka myinshi, mu nyungu z’abakomeye muri Congo."

Yavuze ko kubera izi mpamvu, abasirikare b’iki gihugu bagomba gucyurwa bagataha, ati "Abasirikare bacu bagomba kuva muri RDC, bidatewe gusa n’uko batahawe ibikoresho bikenewe mu kugarura amahoro, ahubwo kubera ko impamvu yatumye twohereza abasirikare muri Congo atari ukuri."

Yongeyeho ko "Abana bacu, abahungu n’abakobwa bacu b’igisirikare cya Afurika y’Epfo, boherejwe mu rupfu kubera ko inyungu z’ibigo bikomeye bicukura amabuye y’agaciro n’abantu ku giti cyabo, bigomba kurindwa. Abasirikare bacu boherejwe kuba abarinzi b’ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC, kandi ubu butumwa bwavugwaga nk’ubugamije amahoro ndetse no kurinda demokarasi."

Uyu muyobozi avuze iri jambo nyuma yo kunenga Minisiteri y’Ingabo yohereje abasirikare ku rugamba ariko badafite ibikoresho bihagije.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yemeje ko ingabo z’iki gihugu, ziri kwifatanya na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukaba ufite intego nyamukuru yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu ntambara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages