Mu rugendo Perezida Teodoro Obiang yagiriye muri Zimbabwe mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko yifuza ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteganyijwe muri uku kwezi kwa Mutarama, hazaganirwaho uburyo Afurika yahabwa umwanya mu bihugu bitanu bifite ububasha ntavuguruzwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi.
Yagize ati” Ku bijyanye n’impinduka mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, turasaba ko Afurika yahabwa byibura imyanya ibiri. Bitabaye ibyo, tugahabwa umwanya umwe w’umunyamuryango ufite ububasha ntavuguruzwa. Ndatekereza ko iyi ari impinduramatwara Afurika ikeneye uyu munsi”
Perezida Robert Mugabe usoza manda ye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yavuze ko mugenzi we Perezida Obiang yasuye iki gihugu mu rwego rwo kwitegura inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izabera muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango.
Perezida Nguema yavuze kandi ko Afurika ikeneye kuva mu cyiciro cyo guharanira ubwigenge muri Politiki igashakisha n’ubwigenge mu bukungu.
Kugeza ubu, ibihugu bitanu bifite uburenganzira ntavuguruzwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi ni u Burusiya, u Bwongereza, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bushinwa. Afurika irashaka kugira nibura igihugu kimwe cyiyongera kuri ibi bitanu.
Hashize imyaka irenga 70 akanama gashinzwe umutekano ku Isi kadahinduka, aho kagizwe n’ibihugu bitanu bihoraho, n’ibindi 10 bidahorahoraho.
Ibihugu bine bikomeye; u Buhinde, u Budage, u Buyapani na Bresil na byo biherutse gutangaza ko byifuza ubu burenganzira ntavuguruzwa muri aka kanama.


TANGA IGITEKEREZO