00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika ihanga imirimo miliyoni 15 ariko umubare w’abakozi bakennye ugakomeza kwiyongera

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 January 2024 saa 07:37
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organisation: ILO) y’uyu mwaka, yagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 15 babonye akazi umwaka ushize ariko bitabujije ko abakozi bakennye biyongera.

Abakozi bo kuri uyu mugabane bagera kuri miliyoni 148 batahana buri munsi atageze ku madolari 2,15.

Nubwo abantu miliyoni 15,8 babonye akazi mu mwaka ushize muri Afurika, abagera kuri miliyoni 3,5, ni ukuvuga abangana na 22% bahembwa intica ntikize ugereranyije n’ahandi ku isi.

Mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abakozi bafatwa nk’abakennye bagera kuri 32,8% by’abari mu kazi mu gihe ku rwego mpuzamahanga ari 6,9%.

Iyi raporo igaragaza ko umubare w’abakozi bakennye cyane wiyongereyeho miliyoni imwe muri Afurika, uvuye kuri miliyoni 240,1 mu 2022. Mu bindi bice by’isi uyu mubare waragabanutse.

Ikigero cy’ubushomeri na cyo cyarahindutse bigana aheza ariko muri Afurika abantu benshi ni abakora mu nzego z’imirimo itanditse.

Mu 2023, abagera kuri 86,5% muri Afurika bakoraga imirimo itanditse mu gihe ku rwego mpuzamahanga bari 58%.

Umuryango ILO uvuga ko ibibazo byinshi ku isoko ry’umurimo muri Afurika biterwa n’uko umubare w’abageze mu kigero cyo gukora ari munini kandi ko bigira ingaruka ku rubyiruko.

Hashingiwe ku mibare ya ILO, abagera kuri miliyoni 63 b’urubyiruko muri Afurika bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14 na 24 ntibari mu kazi, mu mashuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa umwaka ushize. Aba bagize 22,2% by’urubyiruko rwose muri Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .