Emmanuel Kyakabaale Tayebwa, utuye mu gace ka Kimengo, yafashwe ku wa Kabiri ku biro by’Akarere ka Masindi, ahaberaga igenzura ry’abari biyandikishije bashaka kwinjira mu gisirikare.
Uyu musore yari yabanje gukurwa mu bahatanira kwinjira muri UPDF nyuma yo kunanirwa kwerekana impamyabumenyi ye y’amashuri yisumbuye. Yari yerekanye icyemezo cy’uko yarangije amashuri abanza ndetse n’urupapuro rugaragaza amanota yabonye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Nyuma yaje kwereka itsinda ryagenzuraga ibyangombwa kopi y’impamyabumenyi yari yarafotoye akayibika muri telefoni. Abasirikare ariko basanze amazina ari ku byangombwa bye by’amashuri atandukanye n’ari ku ndangamuntu ye.
Brig. Rogers Kitwala wari uyoboye igikorwa cyo kwinjiza abasirikare bashya, yavuze ko Kyakabaale yahaye amashilingi 20.000, ni ukuvuga arenga gato 7.000 Frw, abasirikare bane bari bashinzwe kugenzura ibyangombwa.
Kyakabaale we ngo yavuze ko ayo mafaranga yari ayo kugurira abo basirikare amazi. Yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa Polisi ya Masindi kugira ngo hakomeze iperereza.
UPDF yaburiye abifuza kwinjira mu gisirikare kwirinda gukoresha impapuro mpimbano, guhindura ibyangombwa cyangwa kugerageza guha ruswa abashinzwe kubatoranya, kuko ababikora bazajya bafatwa bagakurikiranwa n’amategeko.
Muri Masindi honyine, abantu barenga 40 bari biyandikishije bakuwe mu gikorwa cyo kwinjizwa mu gisirikare kubera ibibazo birimo ibyangombwa, imyirondoro, gukekwaho inyandiko mpimbano ndetse n’impamvu z’ubuzima.
UPDF iteganya kwinjiza abantu 599 mu turere umunani two mu gace ka Bunyoro turimo Masindi, Hoima, Kiryandongo, Buliisa, Kibaale, Kagadi, Kakumiro na Kikuube.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!