00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yavuze kubyo gutera u Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 December 2025 saa 09:18
Yasuwe :

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko udafite gahunda yo kurenga imbibi za Uvira ngo wambuke i Burundi kuko ikibazo cya Uvira yigaruriwe ari icy’Abanye-Congo.

Kuva Uvira ifashwe mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2025, u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza na RDC muri ako gace, ndetse bukaza umutekano muri Bujumbura Rural n’ibindi bice byegereye Uvira.

Ibi byaturutse ku kuba ingabo z’u Burundi zari zimaze imyaka zifatanya na FARDC n’ihuriro ry’imitwe bafatanya irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR mu kurwanya AFC/M23.

Itangazo AFC/M23 yasohoye ku wa 11 Ukuboza 2025, rigaragaza ko nyuma y’ifatwa rya Uvira hasakaye ibinyoma byinshi biganisha ku kuba uyu mutwe ushobora no gutera u Burundi.

Riti “Nta bikorwa bya gisirikare, nta gahunda, nta n’impamvu umutwe ufite yo kwinjiza u Burundi mu ntambara y’Abanye-Congo.”

AFC/M23 yatangaje ko yubaha Leta y’u Burundi nk’igihugu cyigenga.

Iti “Twubaha bisesuye ubusugire, ubwigenge, n’ubusugire bw’ubutaka bw’u Burundi. Uvira si hanze, ni ikibazo cy’Abanye-Congo, amahano y’Abanye-Congo, kandi iri mu nshingano za Congo.”

M23 yavuze ko idateganya kwigarurira ibice biri hanze y’imbibi za RDC, ndetse ko icyo iharanira ari amahoro n’umutekano by’abaturage batotezwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Kugeza ubu AFC/M23 iyoboye imijyi itatu ya Goma, Bukavu na Uvira yose ifashe runini mu buzima bw’u Burasirazuba bwa RDC no mu gihugu muri rusange kuko ikorerwamo ubucuruzi nyambukiranyamipaka.

AFC/M23 yavuze ko idateganya kuvogera ubusugire bw'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages