Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bo muri Kalehe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ikawa ku wa 1 Ukwakira 2026
Yagize ati “Tshisekedi amenye ibibera iwabo aho akomoka, nta mashanyarazi ahari, ni ngombwa ko tugenda tukabohora abantu ba hariya Kasai, ngombwa tubakize ubucakara bwa Tshisekedi,...abavandimwe ba Kasaï tubabwire ko turi mu nzira, turaje, bavandimwe ba hano i Kalehe, turaramutsa abavandimwe bacu ba Kasai, turabizeza ko tuzakora imihanda, tuzazana amashanyarazi, tuzabazanira imishinga y’ubuhinzi, turabamenyesha ngo bitegure kutwakira.”
AFC/M23 mu ntangiriro za 2025 yafashe Goma ikurikizaho Bukavu n’ibindi bice byegereye iyi mijyi mikuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva icyo gihe yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse abatuye mu bice igenzura bavuga ko babayeho mu mahoro kurusha igihe cyose bari bayobowe n’ubutegetsi bwa Leta y’i Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!