00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC-M23 yashyikirijwe 15 barekuwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 10:17
Yasuwe :

Umutwe wa AFC-M23 watangaje ko wakiriye abantu 15 bari bafungiye mu bigo bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakagezwa i Bunagana ku wa 7 Kanama 2026, mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro by’amahoro bya Doha.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Umuvugizi wa AFC-M23, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wavuze ko aba bantu bagejejwe i Bunagana ku bufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC). Abafunguwe baturutse i Beni banyuze muri Uganda nyuma yo kurekurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

AFC-M23 yashimiye ICRC ku ruhare yagize mu gusura, guherekeza abo bantu mu buryo bwizewe kandi bubahiriza agaciro ka muntu. Yongeye gushimira inzego za Uganda ku bufasha zatanze mu gihe abo bantu banyuraga muri icyo gihugu.

Uyu mutwe wavuze ko abo barekuwe bari bamaze igihe bafungiwe mu bigo birimo gereza ya Makala, gereza ya Ndolo ndetse n’ikigo cya ANR gishinzwe iperereza muri RDC.

Muri abo bantu 15 barekuwe, AFC-M23 yavuze ko icyenda bari ku rutonde rw’abantu 768 yashyikirije abahuza mu biganiro by’amahoro. Abandi batandatu ntibari kuri urwo rutonde, aho umwe muri bo ari Umunya-Uganda wavuzweho ko nta sano na rimwe afitanye n’uwo mutwe, mu gihe abandi batanu ngo bafatiwe mu bice bya Katanga, Ituri na Kinshasa.

AFC-M23 yavuze ko irekurwa ry’abo bantu rigaragaza ko urutonde rw’abantu 768 yashyikirije abahuza rudahagije, kubera ko hakomeje gufatwa abandi baturage ba Congo bashinjwa kuba bafitanye isano n’uyu mutwe.

Uyu mutwe wavuze ko igikorwa cyo kurekura abo bantu ari intambwe ishimishije, ariko ko kidahagije ugereranyije n’ibyo ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje mu masezerano ajyanye no kurekura imfungwa. Wasabye ko harekurwa abandi bose bavuga ko bafunzwe bazira gukekwaho kuba bafitanye isano na AFC-M23, ndetse n’abanyamuryango bayo bagifunze.

Muri iryo tangazo, AFC-M23 yavuze ko mu gihe cy’umwaka ushize yashyikirije ICRC abasirikare n’abarwanyi babarirwa mu bihumbi bo mu mitwe iri ku ruhande rwa Kinshasa, barimo abasirikare ba FARDC n’aba Wazalendo, kugira ngo bashyikirizwe ubutegetsi bwa Kinshasa.

Uyu mutwe wavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje kwanga kubakira.

AFC-M23 yavuze ko itinya ko uko kwanga kwakira abo barwanyi bishobora gukoreshwa nk’impamvu yo gutinza cyangwa kubangamira irekurwa ry’abandi bantu ifata nk’abafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa gutanga urutonde rwuzuye kandi ruvuguruye rw’abantu bose bagifunze bategereje kurekurwa, ndetse bugashyiraho gahunda isobanutse yo kubarekura vuba.

Ku bijyanye n’umutekano, AFC-M23 yavuze ko yamagana ibitero byiyongereye mu minsi ishize byibasira ahatuwe n’abaturage benshi ndetse n’abasivili mu bice igenzura. Yongeye kuvuga ko ikomeje gushyigikira inzira y’amahoro kandi isaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerano y’amahoro, cyane cyane ajyanye no guhagarika imirwano no kurekura imfungwa.

Croix Rouge yafashije kugeza aba bantu kuri M23
Icyenda mu bahawe M23 bari ku rutonde uyu mutwe wari watanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages