00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yashinje Leta ya Kinshasa kudobya ibiganiro byo mu Busuwisi hadaciye kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2026 saa 08:31
Yasuwe :

Ihuriro rya AFC/M23 ryashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurasa abaturage mu bice bya Minembwe, rishimangira ko ribifata nko kurenga nkana ku biganiro bitegerejwe mu Busuwisi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ku wa Gatandatu ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa ryaraye rirasa mu baturage, ndetse rikomeza ibi bikorwa kuri iki Cyumweru.

Itangazo rya Kanyuka rivuga ko “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo nkana kudobya inzira y’ibiganiro biri kubera mu Busuwisi. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026 kuva Saa 22:00 kugeza ku Cyumweru Saa 4:00, bwagabye ibitero bya drone ku bice bituwe cyane bya Minembwe ndetse n’ibindi bibikikije.”

Yakomeje avuga ko iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa igamije guca intege ibiganiro byo mu Busuwisi, binyuze mu kwanga kubahiriza ibyo buba bwategetswe.

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.

Umuhuza, Leta ya Qatar, ni we wasabye u Busuwisi kwakira ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha bitewe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, yagize ingaruka ku bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku wa 10 Mata, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ibi biganiro bizabera ahandi hantu hatari mu mujyi wa Genève, ko nta ruhare u Busuwisi buzabigiramo, kandi ko abahagarariye Qatar bazabyitabira bakoresheje ‘video conference’.

AFC/M23 yashinje Leta ya Kinshasa kudobya ibiganiro byo mu Busuwisi hadaciye kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages