Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ku wa Gatandatu ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa ryaraye rirasa mu baturage, ndetse rikomeza ibi bikorwa kuri iki Cyumweru.
Itangazo rya Kanyuka rivuga ko “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo nkana kudobya inzira y’ibiganiro biri kubera mu Busuwisi. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026 kuva Saa 22:00 kugeza ku Cyumweru Saa 4:00, bwagabye ibitero bya drone ku bice bituwe cyane bya Minembwe ndetse n’ibindi bibikikije.”
Yakomeje avuga ko iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa igamije guca intege ibiganiro byo mu Busuwisi, binyuze mu kwanga kubahiriza ibyo buba bwategetswe.
Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.
Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi.
Umuhuza, Leta ya Qatar, ni we wasabye u Busuwisi kwakira ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha bitewe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, yagize ingaruka ku bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku wa 10 Mata, ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ibi biganiro bizabera ahandi hantu hatari mu mujyi wa Genève, ko nta ruhare u Busuwisi buzabigiramo, kandi ko abahagarariye Qatar bazabyitabira bakoresheje ‘video conference’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!