Iryo tangazo ryagaragaje ko mu gihe cy’imyaka umunani ishize, Abanyamulenge bo mu Minembwe bakunze kwibasirwa ndetse bakicwa, bashinjwa kuba ari Abanyarwanda kandi n’ubu bigikomeje.
M23 yatangaje ko ibitero byibasira abo baturage kuri ubu bikomeje hifashishijwe intwaro ziremereye, indege zitagira abapilote (drones) n’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Yakomeje iti “Mu gihe ihuriro ryacu rikomeje gutanga agahenge, ibi bitero biri kugabwa biri kwica abasivili b’inzirakarengane, bikangiza ibikorwaremezo, bikanateza ikibazo gikomeye ku bikorwa by’ubutabazi.”
AFC/M23 yerekanye ko ku wa 10 Werurwe 2025 ubutegetsi bwa Kinshasa n’imitwe bifatanyije bakoresheje indege ya Sukhoi 25 barasa ikibuga cy’indege cya Minembwe, bangiza imihanda yacyo ndetse banahagarika uburyo ubwo ari bwo bwose bwatuma inkunga n’ibikorwa by’ubutabazi bigezwa muri ako gace, bagamije gushyira abaturage mu kato kuko bari basigaranye inzira yo mu kirere gusa.
Yavuze ko ku wa 19 Werurwe 2025, bitegetswe n’abasirikare bakuru muri FARDC barimo Col Guy na Major Papy bari kumwe n’abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai ukorera muri Teretwari ya Fizi, Mwenga/Itombwe na Uvira ndetse n’abo mu mutwe wa FDLR bayobowe na Col Hamada na Major Safari bagabye ibitero ku Banyamulenge b’abasivili bo muri Minembwe.
AFC/M23 yashimangiye ko ibyo bitero byibasiye ibice bitandukanye birimo Bilalo Mbili, Mikenke na Marunde, Gakenke, Nyaruhinga, Muliza, Karege, Gakangara, Bigaragara, Mukoko, Gahwera, Kivumu na Kwirumba.
M23 yavuze ko abo banyabyaha bakoze ibyo bari bavuye mu bice bitandukanye birimo Point Zero, Fizi banyuze Mukela na Mulima, bakomereza Mukoko, Nyaruhinga na Karege, Rugezi/kabanju, Musika/Ibumba na Kipupu.
Iri huriro ryagaragaje kandi ko muri Uvira, Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’Ingabo za Leta, FARDC, mu kugaba ibitero kuri uyu wa 21 Werurwe 2025 ku rubyiruko rwo mu mutwe wa Twirwaneho uherereye mu duce twa Ruhuha na Rubarati.
Yemeje kandi ko insengero z’Abanyamulenge zasahuwe n’Abarwanyo ba Wazalendo, ndetse abasirikare n’abapolisi basanzwe bari mu gisirikare n’igipolisi bya Leta batangiye gufatwa bagafungwa, bakanatotezwa aho benshi muri bo bafunzwe na Wazalendo.
M23 yakomeje igira iti “Ibi bikorwa bikomeje kwibasira abaturage bagasahurwa ibyabo. Ubwo bukangurambaga bwo guhohotera abaturage buyobowe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bigakorerwa abaturage byongera kwerekana ubugome n’uburyarya bw’ubwo butegetsi mu cyo bwita imbaraga bushyira mu gushaka amahoro.”
M23 yakomeje ishimangira ko bitewe n’iyo myitwarire, kujya mu biganiro cyangwa kubyitabira bidashobora kwemerwa.
Yamahagariye imiryango mpuzamahanga kandi kugira icyo ikora abaturage bagahabwa uburenganzira bungana ndetse no gufata ingamba za ngombwa kandi z’ingenzi zigamije gushyira iherezo kuri ibyo bikorwa bya Jenoside ikorerwa Abanyamulenge b’abasivili mu misozi n’ibibaya bya Minembwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!