Iyi mirwano yabereye mu duce twegereye Pariki ya Virunga hagati ya Kakono na Kazaroho muri sheferi ya Bwisha, kuva mu gitondo cyo ku wa 23 Nyakanga 2025.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru hari kubera imirwano ikomeye ihanganishije AFC/M23 n’imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC, ikunze gukorana n’ingabo z’iki gihugu.
Ku wa 22 Nyakanga 2025, AFC/M23 yahanganiye n’imitwe ya Wazalendo cyane cyane muri gurupoma ya Nyamaboko na Mufunyi muri teritwari ya Masisi.
Muri Gurupoma ya Bukombo iherereye muri Sheferi ya Bwito, AFC/M23 yaharwaniye n’umutwe wa CMC-FDP uyoborwa na Dominique Ndaruhutse umaze igihe kinini akorana na FDLR.
Kuva ku wa 19 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2025, AFC/M23 yahanganiye na NDC-R ya Guidon Shimiray Mwissa muri gurupoma ya Kisimba iherereye muri teritwari ya Walikale.
Iyi mirwano iri kuba nyuma y’aho Leta ya RDC na AFC/M23 bishyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro tariki ya 19 Nyakanga 2025, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije guhagarika imirwano burundu, ariko hari impungenge ko Wazalendo na FDLR bizakomeza kugaba ibitero bigamije kuburizamo amasezerano y’amahoro, cyane ko byagaragaje ko bidashyigikiye ibiganiro hagati ya Leta n’ihuriro byita “umwanzi”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!