Umujyanama wa Perezida wa Amerika ku bibazo bya Afuri, Massad Boulos yabwiye France24 ko ibiganiro bya Doha bihuza AFC/M23 na RDC bigiye kongera gusubukurwa ndetse bivuza ko inshuro bazajyayo yaba iya nyuma hagahita hasinywa amasezerano y’amahoro.
Boulos yahamije ko hari umushinga w’amasezerano wateguwe n’impande zombi ariko hasigaye kwemeranya ku ngingo zimwe bishobora kuzarangirana n’ibiganiro biteganyijwe mu minsi mike iri imbere.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka abinyujije kuri X yahakanye iby’ayo masezerano gusa avuga ko biteguye gukomeza kwitabira ibiganiro bya Doha.
Ati “Kugeza uyu munsi nta mushinga w’amasezerano uhari wateguwe ashobora gusinyirwa muri Qatar, bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibyatangajwe na Massad Boulos.”
M23 ivuga ko buri gihe RDC ari yo ishyiraho amananiza mu biganiro bigatuma bitagera ku ntego baba bahagurukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!