Imirwano ku mpande zombi yarushijeho gukomera ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ariko birangira M23 itsinsuye ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo.
Imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Bivugwa ko ari Imirwano yari ikomeye kugeza aho M23 yifashishije imodoka z’intambara n’izindi ntwaro ziremereye.
Umujyi wa Nzibira ni umwe mu ikomeye muri Kivu y’Amajyepfo. Uzwi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Gasegereti na Zahabu. Wari umwe mu hantu heza FARDC igenzura, bivuze ko kuhatakaza bizagira ingaruka nyinshi.
Ku Cyumweru kandi humvikanye imirwano ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru mu bice bya Masisi na Walikale.
Umujyi wa Nzibira wiyongereye ku bindi bice bigenzurwa na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo birimo Bukavu. Bivugwa ko kandi iri mu bice bya Mwenga, Kabare, Fizi na Uvira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!