00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AFC/M23 yabwiye Amerika ko Leta ya Kinshasa igira uruhare mu gukongeza icyorezo cya Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2026 saa 01:36
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bugira uruhare mu gukomeza ikibazo cy’icyorezo cya Ebola, usaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubanza kureba uruhare rwabwo, mu guhangana n’iki cyorezo.

Ibi byatangajwe na Willy Manzi, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X asubiza Ambasaderi Mike Waltz uhagarariye Amerika mu Muryango w’Abibumbye.

Ambasaderi Waltz yari yatangaje ko Amerika izakomeza gukorana na Leta ya RDC mu guhangana n’icyorezo bya Ebola, ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Isi.

Ati “Dukeneye abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeye kugira ngo dusangire inshingano. Amerika izakomeza gukorana na RDC mu guhangana n’icyorezo cya Ebola no gufasha mu kugarura ituze muri Sudani, ndetse no mu zindi gahunda z’ingenzi.”

Nyuma y’ubu butumwa, Willy Manzi yamusubije avuga ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi, ariko ko hakwiye kubanza gukemurwa ikibazo cy’ubuyobozi ashinja kugira uruhare mu gukongeza iki cyorezo.

Ati “Keretse mushyize ku ruhande ubu buyobozi kugeza Ebola irangiye, kuko ari bwo bugira uruhare mu kuyikongeza.”

AFC/M23 imaze igihe ishinja Leta ya Kinshasa kudakemura ibibazo by’umutekano n’imiyoborere mu burasirazuba bwa RDC, aho uyu mutwe umaze kwigarurira ibice bitandukanye.

Icyakora, mu butumwa bwe Willy Manzi ntiyagaragaje ibisobanuro birambuye ku buryo ubuyobozi bwa RDC bwaba bugira uruhare mu gukomeza icyorezo cya Ebola, ahubwo yagaragaje ko ikibazo cy’imiyoborere kigomba kwitabwaho mu gihe hakorwa ibikorwa byo kugihashya.

Ibi bibaye mu gihe inzego z’ubuzima muri RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje ibikorwa byo kurwanya Ebola, birimo gukurikirana abarwaye, gutanga ubufasha mu buvuzi no gushishikariza abaturage kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Ebola ni imwe mu ndwara z’ibyorezo zikunze kugaragara muri RDC, aho ibikorwa byo kuyirwanya bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abaturage ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaza ko kugeza ku wa 18 Nyakanga 2026, byemejwe ko abantu 2344 banduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo barimo 930 bapfuye.

Manzi Willy yabwiye Amerika ko Leta ya Kinshasa igira uruhare mu gukongeza icyorezo cya Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages