Yabivuze ku wa 27 Nzeri 2025, ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi n’abandi bo mu ihuriro AFC/M23, agamije kubongerera ubushobozi mu by’imiyoborere ishyira imbere inyungu z’umuturage.
Nangaa yavuze ko muri RDC nta Leta ihari ari yo mpamvu impinduka mu miyoborere bashyize imbere zigamije gutuma abaturage bose bari mu bice babohoye bagerwaho n’imiyoborere myiza.
Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarangije kubaho nka Leta. I Kinshasa nta Leta igihari, nta ngabo, nta polisi, nta buyobozi, nta butabera, uretse agatsiko k’abatekamutwe, abasahuzi, n’abanyereza umutungo wa Leta.”
Yavuze ko umutwe wa AFC/M23 uri gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi mu bya tekinike na politiki bibanda ku gutegura abagira uruhare mu miyoborere.
Nangaa yasobanuye ko ubumwe n’ubufatanye hagati y’abatuye mu bice byabohowe ari rwo rufunguzo ruzatuma bashobora guhangana n’ibihuha bikwirakwizwa bisebya imiyoborere yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!