Paluku wamaze imyaka myinshi ari umunyamakuru, yarasiwe mu Mujyi wa Goma ku wa 10 Ukuboza. Abamurashe ntibaramenyekana kugeza ubu.
Umuyobozi w’Ibiro bya Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Alumba Lukamba Omokoko Jean Pierre, yatangaje ko Paluku yapfiriye mu Bitaro Bikuru bya Goma.
Alumba yagize ati “Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, iperereza rirakomeje kugira ngo ababugizemo uruhare rukomeye bamenyekane.”
Paluku yavukiye mu Mujyi wa Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ayobora Radiyo Kivu One. Muri Nyakanga 2024 yinjiye muri AFC/M23.
Kuva yinjira muri AFC/M23, Paluku yagaragaye kenshi ari hafi y’Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, aho bivugwa ko atari umujyanama gusa, ahubwo ko bari n’inshuti magara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!