Amakuru atangazwa n’abatuye muri ako gace avuga ko ku wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, ari bwo izo nyeshyamba zatwitse inzu z’abaturage ndetse zigasahura imitungo yabo.
Imiryango ya sosiyete sivile yahamagariye ubutegetsi gutangiza ibikorwa bya gisirikare kugira ngo ubugizi bwa nabi abasivile bakorerwa buhagarare.
Inzego z’umutekano zatangaje ko abo barwanyi bitirirwa ADF baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru bambuka Umugezi wa Samboko muri Ituri binjira mu duce twa Masesele, Mongali na Point TU.
Abagera kuri 20 muri bo bamaze amasaha menshi barasa ari na bwo abantu 14 bapfuye.
Sosiyete sivile yakomeje ivuga ko ubukana bw’iki kibazo bwatewe n’uko nta bikorwa bihuriweho na FARDC n’ingabo za Uganda byo kurwanya inyeshyamba byigeze bikorerwa muri ako karere.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ingabo za FARDC muri ako karere, Gen. Mugisa, yavuze ko igice cyabereyemo icyo gitero kigenzurwa n’ibikorwa bya ‘Sokola1’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!