00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Addis-Abeba: Perezida Kiir na Dr. Riek Machar bahuye imbonankubone ntibumvikana

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 4 March 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Impande zimaze igihe zirebana ay’ingwe muri Sudani y’Epfo, Perezida Salva Kiir na Dr. Riek Machar bahuriye mu biganiro imbonankubone i Addis-Abeba muri Ethiopia, kuri uyu wa Kabiri, ntibumvikana.

Izi mpande zombi, ziri guhuzwa n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza Guverinoma zo mu karere uharanira iterambere (IGAD), zagiranye ibiganiro by’amasaha agera kuri atandatu nk’uko tubikesha Chimpreports, ariko ntibahita bumvikana uko iki gihugu cya Sudani y’Epfo kigomba kuyoborwa mu myaka itatu iri imbere nk’uko byateganyijwe kuri Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’impande zombi.

Muri ibyo biganiro ngo Perezida Kiir n’itsinda rya leta ayoboye ryatsimbaraye kuvuga ko uburyo inzego z’ubutegetsi bw’igihugu zimeze nta kibazo zaguma gutyo.

Ku rundi ruhande, Dr. Machar n’abe bakavuga ko izo nzego zigomba guhinduka.

Sudani y’Epfo iracyayoborwa mu nzibacyuho kuva mu 2011 kuva yabona ubwigenge kuri Sudani.

Nubwo Perezida Kiir atarumvikana na Riek, Umuryango Mpuzamahanga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) birasaba ko ibiganiro byarangira kuri uyu wa Gatatu cyangwa kuwa Kane.

USA yohereje ubutumwa busaba impande zombi kumvikana bakarangiza ibibazo by’umutekano muke abaturage benshi bajahajwe n’intambara bakaruhuka.

Hagati aho, Akanama gashinzwe umutekano ku Isi katoye umwanzuro wo gufatira ibihano Sudani y’Epfo, birimo gukomanyirizwa ku ntwaro, no kuba bamwe bahagarikirwa ingendo zijya mu mahanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages