Mu nyandiko bashyikirije Urukiko Rukuru, Ishami rishinzwe Imanza Nshinjabyaha, aba banyamategeko bavuze ko bahagaritse gukurikirana uru rubanza ku wa 15 Nyakanga 2026, kubera ibibazo binyuranye bagiye bahura na byo.
Ati “Mugenzi wacu, Me Erias Lukwago, yafashwe mu buryo twemera tudashidikanya ko bugize itotezwa rishingiye kuri politiki.”
Bongeyeho ko nubwo Lukwago yaje kurekurwa by’agateganyo, akomeje gukurikiranwa mu mategeko.
Aba banyamategeko banagarutse ku bikorwa byo kwirukana muri Uganda Me Martha Karua wo muri Kenya, wari uyoboye itsinda ry’abunganira Besigye na Lutale. Bavuze ko Karua byatangajwe ko atemerewe kuguma mu gihugu, arafatwa, yamburwa telefoni ze kandi ngo abashinzwe umutekano “binjiye mu buzima bwe bwite mu buryo budafite ishingiro.”
Bati “Ibi byabaye bigaragaza ko abanyamategeko bari gukora inshingano zabo zemewe n’amategeko bashobora gufungwa igihe icyo ari cyo cyose, guterwa ubwoba no kubangamirwa mu bundi buryo.”
Bavuze ko ibi byatumye gukomeza kunganira Besigye na Lutale “bidashoboka.”
Banagaragaje ko ibaruwa Me Karua yari yarandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Intumwa Nkuru ya Leta ku wa 16 Kamena, agaragaza ibyo bibazo, itigeze isubizwa.
Aba banyamategeko basabye urukiko kwemeza ku mugaragaro ko batakiri abunganizi ba Besigye na Lutale.
Besigye, Lutale na Capt. Denis Oola Oya baregwa ubugambanyi bushingiye ku byo bashinjwa byo kuba baracuze umugambi muri Uganda no hanze yayo wo guhirika ubutegetsi ku ngufu. Bose barabihakana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!