00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abu Dhabi: Perezida Uhuru Kenyatta yashiriwe n’amafaranga ajya kuguza muri ambasade

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 27 November 2014 saa 12:00
Yasuwe :

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashiriwe n’amafaranga mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu rugendo muri Abu Dhabi yitabaza Banki Nkuru ya Kenya imuguriza amafaranga ibinyujije muri ambasade ya Kenya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ikinyamakuru The Star kivuga ko Perezida yari mu rugendo rw’akazi kandi amafaranga yo gukoresha yagombaga gutangwa na Leta ya Kenya.
Nubwo abari bamuherekeje batazwi bose, ariko bivugwa ko bari barenze 20 barimo ushinzwe ikigega cy’imari Henry Rotich, (…)

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashiriwe n’amafaranga mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu rugendo muri Abu Dhabi yitabaza Banki Nkuru ya Kenya imuguriza amafaranga ibinyujije muri ambasade ya Kenya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ikinyamakuru The Star kivuga ko Perezida yari mu rugendo rw’akazi kandi amafaranga yo gukoresha yagombaga gutangwa na Leta ya Kenya.

Nubwo abari bamuherekeje batazwi bose, ariko bivugwa ko bari barenze 20 barimo ushinzwe ikigega cy’imari Henry Rotich, Umunyamabanga ri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Amina Mohammed n’umuvugizi wa Leta ya Kenya Manoah Esipisu.

Ifoto Perezida Uhuru yifotoye ari Abu Dhabi

Esipisu yahakanye ayo makuru avuga ko ingendo zose za leta ziba zarateganyirijwe amafaranga hakiri kare, ariko avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ari yo ifite ububasha bwo kubyemeza cyangwa kubihakana ku mugaragaro.

The Star kivuga ko abashinzwe kwita kuri Uhuru babonye amafaranga abashiranye bakihutira guhamagara muri Kenya ngo babatabare atari yabimenya ariko bikarangira abimenye.

Ikinyamakuru The Star cyagerageje kuvugana na benshi mu bari kumwe na Uhuru Kenyatta ariko ntibyashoboka.

Perezida Uhuru amaze gukora ingendo z’akazi 28 mu mahanga kuva yafata ubutegetsi, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, yakoze ingendo 13 bivugwa ko zamaze amafaranga y’ingendo yari ateganyirijwe yose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages