Ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana muri Tanzania igena ko uwahamijwe icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa igihano cyo kwicwa amanitswe.
Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ku wa 5 Kamena 2026 rwatangaje ko bidakwiriye ko icyaha gihanishwa igihano kimwe gusa, kuko bizitira amahitamo y’abacamanza.
Rwavuze ko kuba Tanzania itanga igihano cy’urupfu ndetse ntiteganye n’ikindi icyo aricyo cyose ku bahamijwe ubwicanyi, bihonyora uburenganzira bwa muntu burimo n’ubw’ibanze bwo kubaho, kandi buri mu bigenwa n’amasezerano Tanzania yashyizeho umukono.
Inteko y’uru rukiko yari igizwe n’abacamanza batatu barimo na Perezida warwo, Blaise Tchikaya yasoje isaba Tanzania gukuraho iki gihano.
Impaka ku gihano cy’urupfu muri Tanzania zazamutse bitewe n’abantu batatu bahawe iki gihano, bagannye inkiko basaba kurenganurwa kuko bimwe uburenganzira bwabo bwo kubaho, kugica agaciro nk’ikiremwamuntu ndetse no kugira ababunganira mu mategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!