00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira muri Afurika y’Epfo bamerewe nabi: Bamwe bicwa ku manywa y’ihangu (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 May 2026 saa 10:45
Yasuwe :

Afurika y’Epfo igeze habi kubera urwango rukomeje gukorerwa abimukira. Ni ibintu bikomeje gufata indi ntera ku buryo hamwe kwivuza bibasaba kubanza kwerekana ko ari abenegihugu.

Amatsinda y’abaturage yishyize hamwe avuga ku mugaragaro ko umwimukira wese yaba ufite ibyangombwa bimwemerera kuba muri iki gihugu cyangwa utabifite agomba gusubira iyo yaturutse akava mu gihugu.

Urugomo rukomeye rwagaragaye mu ntara ya KwaZulu-Natal na Gauteng, abimukira baturutse Ghana, Nigeria n’ibindi bihugu bya Afurika barameneshwa n’Abanyafurika bagenzi babo, amaduka aratwikwa, abandi barakubitwa, abandi bicwa ku manywa y’ihangu, kandi ntawe ubiryozwa.

Polisi yagahagaritse ibi byose, uhereye ku muyobozi mukuru wayo n’abamwungirije, kubera ibyaha bya ruswa bakurikiranyweho muri iyi dosiye kuko bisa n’aho n’uwajya kurega adafite uwo aregera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages