Mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yagiriye i Kyiv muri Ukraine, yavuze ko bikekwa ko abaturage babo 272 bajyanywe kurwana muri iyi ntambara kuva yatangira mu 2022.
Uyu muyobozi yavuze ko iyi mibare iteye inkeke ndetse iteye ubwoba, ko Ghana idakwiye kwirengagiza iyi mibare iteye agahinda.
Icyakora ntabwo yigeza agaragaza uruhande aba baturage barwanira. Ni mu gihe Ukraine ku wa 25 Gashyantare 2026 yatangaje ko abarenga 1700 bo mu bihugu 36 bya Afurika bajyanywe kurwanira u Burusiya.
Uyu mubare w’Abanya-Ghana bamaze kugwa mu ntambara imaze imyaka ine ni wo munini utangajwe ku baturage b’igihugu kimwe cyo muri Afurika, bikemezwa n’abayobozi.
Itangazamakuru ryo muri Cameroun riherutse kwemeza ko abantu 94 bo muri iki gihugu na bo baguye ku rugamba muri iyi ntambara ariko nta muyobozi wigeze ubyemeza.
Bivugwa ko Abanya-Afurika y’Epfo babiri n’Umunya-Kenya umwe na bo bamaze kugwa muri iyi mirwano.
Minisitiri Ablakawa yakomeje ati “Iyi mibare ntabwo ari imibare iri aho gusa, ni ubuzima bw’abantu, abaturage b’imiryango myinshi yo muri Ghana.”
Yavuze ko bagiye “gushakisha ndetse no ku burizamo ibikorwa byo gushaka aba barwanyi” bikomeje gushora abaturage babo mu ntambara ihanganishije Abanyaburayi no kuburira abaturage bakitondera ababashuka.
Ati “Iyi ntambara si iyacu ndetse ntabwo twakomeza kwemerera urubyiruko rwacu ko rwakomeza kuba ingabo ikingira abandi.”
Atangaje ibi mu gihe Guverinoma ya Kenya yo iherutse gutangaza ko abarenga 1000 bo muri Kenya, bahawe akazi ko kurwanira u Burusiya muri Ukraine.
Icyakora Kenya iherutse guta muri yombi mugabo witwa Festus Omwamba ukekwaho kohereza Abanya-Kenya 25 kujya kurwanira u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!