Mundubile yavuze ko itsinda rye ry’ubukangurambaga ryakusanyije ibimenyetso bigaragaza amakosa akomeye ndetse n’ibindi bibazo byagaragaye mu buryo amatora yagenze, kuva ku itora, ibarura ry’amajwi kugeza ku itangazwa ry’amajwi.
Ati “Ubukangurambaga bwacu bwagaragaje ibitagenda neza bikomeye, kutumvikana ndetse n’ibindi bibazo byerekeranye n’imigendekere y’amatora, ibarura ry’amajwi, itangwa ry’amajwi n’itangazwa ryayo.”
Nubwo amatora yabaye mu buryo bwiganjemo ituze, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibikorwa byabo byo kwiyamamaza byaranzwe n’igitutu n’imbogamizi, ibintu byanagarutsweho na bamwe mu ndorerezi mpuzamahanga.
Komisiyo y’Amatora ya Zambia yatangaje ko Hakainde Hichilema yegukanye intsinzi n’amajwi agera kuri 60%, mu gihe Brian Mundubile yagize 38%.
Nyuma yo gusoza amatora, umwuka muri politiki ya Zambia warushijeho kuba mubi. Abayobozi b’inzego z’umutekano bataye muri yombi abantu 11 barimo bamwe mu bayobozi bakomeye b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gikorwa cyabayemo kurasana.
Komisiyo y’Amatora kandi yahagaritse by’agateganyo ibarura ry’amajwi nyuma y’amakuru y’imvururu zabaye ahaberaga amatora ndetse n’ubujura bw’impapuro z’amatora.
Hichilema yinjiye mu matora ahabwa amahirwe menshi nyuma y’uko yari amaze igihe ayoboye gahunda zo kuzahura ubukungu bwa Zambia no kuvugurura imicungire y’umwenda w’igihugu.
Gusa manda ye ya mbere yaranzwe n’impungenge z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, yamushinjaga kugabanya umwanya w’abatavuga rumwe na we mu bikorwa bya politiki.
Hakainde Hichilema ateganyijwe kurahira mu minsi irindwi nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangaje ku mugaragaro ibyavuye mu matora, bitarenze ku wa 24 Kanama. Icyakora, ikirego giteganywa gutangwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gishobora gutuma gahunda yo kurahira isubikwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!