Nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize ko umutwe wa FDLR witeguye guhagarika ibikorwa by’intambara no gushyira intwaro hasi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014, abasirikare bagera ku 105 bishyize mu maboko y’ abayobozi b’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika SADC ndetse banatanga intwaro zigera ku 100.
Iki gikorwa byari biteganijwe ko kibera ahantu habiri hatandukanye, ahitwa Baleusa muri Kivu y’Amajyaruguru na Lubumba muri Kivu y’Amajyepfo; gusa kubikora byombi ntibyakunze, ahubwo igikorwa cyabereye ahitwa Gatiku.
Nk’uko Lambert Mende, Umuvugizi wa Leta ya Congo yabitangarije BBC ku mugoroba wo kuwa Gatanu, yemeje ko abasirikare bageze ku 105 bashyizwe mu maboko ya SADC iri kumwe n’abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse batanga intwaro zigeze ku 100.
Nyuma y’aya makuru, Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko iki gikorwa ari icyo kwibazwaho cyane kuko nta musirikare ukomeye wa FDLR wigeze yitanga ndetse ko ibitwaro byayo biremereye bigihishwe mu mashyamba ya Congo.
Umwe mu bavugishije iki kinyamakuru yatangaje ko iki gikorwa giteye inkeke kuko abasirikare batanzwe ari “abarwayi, abafite intege nke n’abashaje ndetse n’intwaro zishaje ngo bakomeze gutesha umutwe isi”.
Chimpreports ikavuga ko uwo muntu yongeyeho ati “Iyi ni politiki”.
Lambert Mende yatangarije BBC ko bizeye neza ko igikorwa kizakomeza kandi kikagenda neza, yongeraho ko biteguye kwakira abasirikare bagera ku 1500 ba FDLR n’imiryango yabo, igizwe n’abana n’abagore.
Umuryango w’Abibumbye wagiye ufata gahunda ndetse ukabitangariza amahanga ko ikibazo cya FDLR kigiye guhagurukirwa, ndetse waje no kohereza izindi ngabo (intervention brigade) zizafasha MONUSCO guhashya FDLR.
Uyu mutwe waje gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zishyigikiye gahunda yo gusenya no gushyikiriza ubutabera abagize uyu mutwe bitewe n’amarorerwa basize bakoreye mu Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’ibyaha bakoreye abaturage ba Congo muri iyi myaka 20 ishize.
N’ubwo haraye habaye igikorwa cyo gutanga abasirikare 100 n’intwaro zabo, abakurikirana uburyo byagiye bitangazwa ko FDLR igiye gusenywa ariko bikanga bikaba iby’ubusa ndetse abasirikare ba LONI bari mu butumwa bw’amahoro bwiswe MONUSCO na Leta ya Congo bakavugwaho gukorana bya hafi na FDLR ntibizeye neza niba koko ibyo amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga bari kwizezwa na FDLR ari ukuri.
Umwe mu bo twaganiriye ngo agire icyo abivugaho utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati: “Sintekereza ko FDLR ifite abasirikare 1500 gusa! Nonese ibikorwa FDLR ikorera muri Congo bikoreshwa intwaro zimeze nka ziriya batanze? Baradukinisha rwose!”
Nk’uko uhagarariye Leta ya Congo yabivuze, ngo bizeye neza ko abasirikare bose ba FDLR bazashyira intwaro hasi ndetse bakitanga.
Mende yatangaje ko aba 105 bitanze bagiye koherezwa mu bigo kure y’imipaka y’u Rwanda na Congo, hanyuma iby’aho bazerekezwa bikazamenyekana nyuma.
Ikindi gikwiriye kwibazwaho…
Mu minsi ishize Perezida Kikwete wa Tanzania yasabye ko u Rwanda rwicarana na FDLR bakagirana ibiganiro; ibi u Rwanda ntirwabyemeye na busa ndetse byazanye agatotsi hagati y’u Rwanda na Tanzania kuko nk’uko byasobanuwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, bitumvikana ukuntu u Rwanda rwicarana n’abasize baruhekuye, bagasiga bacuze inkumbi abana barwo barenga miliyoni.
Icyakwibazwaho ubu ni impamvu FDLR yahisemo gushyira umuryango wa SADC imbere ngo abe ari wo ishyikiriza intwaro n’abasirikare bayo, mu gihe u Rwanda rwahereye cyera rusaba abagize FDLR gutaha, bagafatanya n’abandi kurwubaka.
Reka hano twibutse ko ibihugu bigize umuryango wa SADC, ni ukuvuga Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bakoze umutwe udasanzwe bafatanije na FDLR na MONUSCO, batera ingabo mu bitugu Leta ya Congo mu guhashya umutwe wa M23 wari warayizengereje.
Ese u Rwanda rwahawe umwanya ungana iki muri iyi gahunda yo gushyira intwaro hasi kwa FDLR? Ese ntibyari bikwiriye ko narwo ruhabwa umwanya wo guha ikaze abo Banyarwanda bari baraheze mu mashyamba ya Congo? Kuba FDLR ihitamo abari basanzwe bafatanya nayo mu rugamba ndetse bakorana bya hafi, akaba ari bo yishyikirije kandi ikaguma muri Congo, hari icyo byaba bihinduye? Cyangwa ni uguhindura uburyo bari basanzwe bakoramo?



















TANGA IGITEKEREZO