Izi ngabo zari muri Somalia kuva mu mwaka wa 2007 aho zari mu butumwa bwo kubungabunga umutekano no guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab ukunze kwibasira abatuye icyo gihugu.
BBC yatangaje ko iri tegeko ryahise ritangira kubahirizwa kuko aba basirikare hafi ya bose bamaze kuva ku butaka bwa Somalia, aho biteganyijwe ko bazabanza kwimukira mu bihugu bituranye n’icyo gihugu mbere y’uko bose bagezwa iwabo muri Amerika.
Perezida Trump yakunze kuvuga ko ibigenda kuri aba basirikare ari byinshi kandi ko usanga umutekano barinda n’ubundi utagerwaho.
Hashize imyaka igera ku icumi Umutwe w’Iterabwoba wa Al-Shabaab uhungabanya umutekano muri Somalia.
Impuguke mu bya Gisirikare muri Amerika zakunze kuvuga ko umwanzuro wo gukura bibazo bikomeye by’umutekano. Ibi babivuga bashingiye ko nubwo hari abasirikare batojwe n’Abanyamerika muri Somalia, ko ingabo za Somalia zonyine zidashobora guhangana n’iyi mitwe y’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!