Abo basirikare bigaragambyaga bafunga imihanda, basaba Leta kubishyura imishahara bavuga ko hari abamaze umwaka batayibona.
Amashusho yafashwe yerekana abasirikare ba Somalia babujije imodoka z’ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gutambuka .
Abo basirikare bahagaritse imyigaragambyo nyuma y’ibisasu byahitanye abantu barindwi mu mpera z’icyumweru gishize, bikavugwa ko byatezwe n’umutwe wa Al-Shabaab.
Nko mu mujyi wa Bacadweyn ibyo bisasu byahitanye abasirikare ba Leta batatu. Guhagarika imyigaragambyo biri muri gahunda y’abasirikare yo kujya guhiga abarwanyi ba Al-Shabab bazengereje icyo gihugu.
Umwaka ushize Guverinoma ya Somalia yagiye ku gitutu mpuzamahanga isabwa kujya yishyura abasirikare amafaranga yabo binyuze kuri banki, kuko kuyabaha mu ntoki byatumaga abasirikare bakuru bayatwara cyangwa bagahimba abasirikare batabaho.
Ubuyobozi bwa Somalia nyuma bwaje kuvumbura ko hari abasirikare bahembwaga batabaho cyangwa baravuye mu gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO